[Intro: Icenova]
Kanyarwanda w'irwanda
N'amahoro n'urukundo kwanza
Ni byinshi mutari mwumvaaa, umva
[Verse1: Icenova]
Yarabahwitse, inde? mwene nyiramaritete
Sinjye mugwa mu ntege, ikondera nkondera reka mbasogongeze
Mbibutse kure nturutse nk'igicu kibuditse nkukunde ntunyange, yoo
Mpagaze bwuma, bwuma, ngabura injyana, iyo wumva
Si kuva kera ni kuva kera cyane nkiri gucyucyura icyandi cy'inyoni y'abandi nkaho ari icyanjye
Radio cassette Rider zo na KGB mba recordinge
Uwo ninde? mwite Nova utazi utamenye
Eh n'uwahehe? burya bwose muraturanye
Eh ubwo asa ate? Photocopy ya Rwabishingwe gusa s'umushingwe
N'umushibuke ushabutse mu cyayenge
N'ubwo acwedetse nk'icwende ntumuryarye yagucyetse
Ntumukatire yanyura n'ahandi ngo akunde ahagere
Ntumurakarire aguma uko ari, ntumugore
Ntumwishishe n'umuntu usanzwe nka bose
[Chorus: Icenova]
Baturusha ipeso, urushake urufito,urugwize urufito
Bato batari gito, n'ibikorwa nta magambo, niwo mwihariko
[Hook: Icenova]
Umva; ndazimiza
Umva; ndazimiza
Umva; ndazimiza
Byarimba nkazitura
Umva; nkazitura
Umva; nkazitura
Umva; nkazitura
Ushatse wava mu nzira
[verse2: Icenova]
We ushatse wava mu nzira, ubwo butiku ntago twebwe ariko dukora (nonono)
We ushatse wava mu nzira bitari byaba bibi kurusha uko ubicyeka (you heard)
Nkubite hirya nsubize hino nkubite inshuro abacancuro mu gacyino
Ibi s'imicyino, no! ibi n'umurimo
Yego ni fight itoroshye, no!
Si shyashya simbabeshye gusa niwowe ubwawe ubwenge bwawe
Reba kure uzizihirwa, reba hafi uzumirwa
Kuryama kirazira wazasarura ingonera ugasaza wiganyira
So! katira deal za Mfu, katira ikundi ikangu
Banza umenye impamvu uri uwo uri we ubu
Mbarira mbarira amatwi atumva, nsharuka nsharuka ngo mve ibyapa
Nsibura nsibura bitari ibya Nyiransibura
Ndarahura, kurahura ngo kirazira
Eh! byanze bikunze turasangira byo nta n'akabuza
[Chorus: Icenova]
Baturusha ipeso, urushake urufito,urugwize urufito
Bato batari gito, n'ibikorwa nta magambo, niwo mwihariko
[Hook: Icenova]
Umva; ndazimiza
Umva; ndazimiza
Umva; ndazimiza
Byarimba nkazitura
Umva; nkazitura
Umva; nkazitura
Umva; nkazitura
Ushatse wava mu nzira
No way i can’t let go, (say what, say what)
This part of mine, I gotta make it right
This the truth to be told, Ain't no time for Ego (ego ego)
God above all and I know it's alright
[Chorus: Icenova]
Baturusha ipeso, urushake urufito, urugwize urufito
Bato batari gito, n'ibikorwa nta magambo, niwo mwihariko
[Hook: Icenova]
Umva; ndazimiza
Umva; ndazimiza
Umva; ndazimiza
Byarimba nkazitura
Umva; nkazitura
Umva; nkazitura
Umva; nkazitura
Ushatse wava mu nzira
[Outro: Icenova]
Ngaho ndiho mbaduka, Ngaho ndiho ndiruka
Ngaho ndiho mbwiriza abatanashaka kunyumva
Ngaho ndiho mbikora nikoreye matelas
Byange cyangwa se ubikunde hano nta mananiza
Ndazitura was written by Icenova.
Ndazitura was produced by Barick Music.