[Verse 1: Icenova]
Dore igikosi, kora ikosi, ubanze umenye ar'ibiki
Ikibo kiboherwa mu ntoki simu mavi
Ntuzabone ujyenda ngo wibeshye yuko usumba isi
Nubwo uyijyenda hejuru shumi
Ndabona unsanga, singuhunga, ufite icyikujyenza
Ndabona umpatira kucyumva
Okay vuga ndakumva, gusa kukumva s'ukukumvira
Bigomba guterwa n'uko mbyumva, nitutabyumva kimwe ntusare
Ntujye ishyamba, ntusare, ntundojyere intabire
Ntujye kure havumwe, cyo kora iyawe myumvire
Hanze aha birakaze, nibyo bihe bavuze, bya nyuma
Aho umwana arira ntiyumve
[Chorus: Icenova]
Ungigize, nkugigize
Wapi ntawutabikangwa
Ungigize nkugigize
Wapi ntabyo kubikira
Urangigiza, ndakugigiza *12
[Verse 2: Icenova]
Hora hora, hora hora
Nibyanga uyu munsi ntugacike inege komeza
Hora hora, hora hora
N'igihe kitaragera tegereza, fatiraho gusa
Menyako bivuna
Ntuzabe nk'ayo maniga yagafashe buswa
Fatiraho gusa, menyako bivuna, igiciro kibe icyuya aho gutobagurwa, yeah!
Hari benshi, nakunzee, gusa babyutse bajyuse
Nsubira inyuma, ngo batamagira, ngaruka niruka ndataruka
Urukuta wasenya, gusa urukundo rwakuroha urora
Ubwirwa nyir'amatwi wagakwiye kumva
[Chorus: Icenova]
Ungigize, nkugigize
Wapi ntawutabikangwa
Ungigize nkugigize
Wapi ntabyo kubikira
Urangigiza, ndakugigiza *12
Ikosi was written by Icenova.
Ikosi was produced by Dr. Nganji.